lundi 24 décembre 2012

MINIRENA yahagaritse ibigo bicukura amabuye y’agaciro

MINIRENA yahagaritse ibigo bicukura amabuye y’agaciro

photo
Sebeya iri mu byangizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Ifoto/Interineti)
Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) yahagaritse ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorerwaga mu mugezi wa Sebeya ndetse n’ibigo bigera ku icumi byacukuraga amabuye yo mu bwoko bwa Wolfram na Coltan mu Karere ka Ngororero, Rutsiro, Nyabihu n’ahandi.

N’ubwo ngo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ari kimwe mu byinjiza amafaranga menshi dore ko umwaka washize bwinjije hafi miliyoni 150 z’Amadorari, ariko na none ngo bwakagombye gukorwa mu buryo bubungabunga ibidukikije.

Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabitangarijwe n’umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucukuzi (GMD) muri MINIRENA Dr. Biryabarema Michael, ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mugezi wa Sebeya byagaragaye ko byakorwaga hatabayeho kubungabunga ibidukikije, amazi y’uyu mugezi yari yarabaye mabi bitewe n’ubu bucukuzi, kandi mu masezerano MINIRENA yari ifitanye n’ibi bigo by’ubucukuzi harimo ingingo ivuga ko ibidukikije bigomba kubahirizwa.

Kugeza ubu, Minirena irarebera hamwe uburyo ibigo by’ubucukuzi byahagaritswe byakongera gukora cyane ko byatangaga akazi ku bantu benshi ariko mu buryo bwiza butangiza ibidukikije.

Dr Biryabarema ati: “Tuzi neza ubushobozi n’akamaro ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufitiye iterambere rirambye ry’igihugu, ni muri urwo rwego turi kurebera hamwe uburyo ubu bucukuzi bwakongera gukora, Minirena irareba uburyo hashyirwaho inganda nini z’ubucukuzi, eshatu zigezweho n’izindi ntoya zizaba zifite ubushobozi bwo guha akazi abantu barenga ibihumbi 50,000 mu gihe kiri imbere.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukura Amabuye y’Agaciro(RMA) Jean Malic Kalima, arasanga icyemezo Leta yafashe cyo guhagarika ubucukuzi gifite ishingiro cyane ko ibidukikije nabyo bigomba kubungabungwa, avuga kandi ko  iryo shyirahamwe riri gukora  ubushakashatsi ku buryo amazi y’uyu mugezi yabungabungwa neza.

Ibi  ngo Ishyirahamwe ry’abacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda (RMA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA ndetse na Minisiteri y’Umutungo Kamere bazabigeraho hifashishijwe amahugurwa ku bafanyabikorwa bagaragara mu bijyanye n’ubucukuzi, ayo mahugurwa ngo azibanda k’ukuntu  bajya bacukura amabuye y’agaciro ku buryo bw’ubunyamwuga.

Kalima yongeyeho ko ishyirahamwe ayobora riri kureba uburyo ahakorerwaga ibikorwa by’ubucukuzi hatunganywa neza, ibi ngo bizagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije mu bice bitandukanye harimo n’umugezi wa Sebeya.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire