Amashyuza azatanga ingufu
z’amashanyarazi azaba yikubye inshuro zirindwi ayari asanzwe akoreshwa mu
gihugu yanganaga na megawati 111,3, aya mashyuza azacukurwa ahantu hasaga hane.
Umuyobozi w’Ikigo
cy’Igihugu gishyinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura EWSA Muyange Yves, yatangaje ko aya mashyuza
azacukurwa mu duce turimo Rubavu, Kinigi na Bugarama. Biteganyijwe ko
azatangira gutunganywa umwaka utaha wa 2013.
Mu kiganiro
mbwirwaruhame n’Abanyarwanda bo mu mpande zitandukanye z’Igihugu cyanyuze kuri
Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda kuwa 28 Ukwakira, Muyange yatangaje ko kuri
ubu inyigo zakozwe, hakaba hari kugenzurwa neza uburyo hazacukurwa aya mashyuza
akabyazwa umusaruro.
Muyange yavuze ko
ubusanzwe mu gihugu hose ingufu z’amashanyarazi zikoreshwa zituruka ku ngomero
zitandukanye, zirimo urwa Rusizi ya kabiri ikunze kugira ikibazo cy’imashini
eshatu rukoresha zishaje, narwo ubwarwo rukaba rushaje kuko rwubatse mu mwaka
w’1981 kugeza ubu rukaba rutaravugururwa, bityo uru rugomero rukunda kwivana ku
murongo bigatuma uduce tumwe turimo Amajyepfo tubura umuriro w’amashanyarazi
ndetse n'ahandi mu gihugu nk'uko bamwe mu Banyarwanda
bakomeza kwibaza impamvu z'iryo bura aho basobanurirwa ko kuri ubu EWSA
inifashisha urugomero rwa Mukungwa rukunganira izindi mu gihe habayeho ikibazo
cy’ingufu z’amashanyarazi.
Yatangaje ko hari
n’izindi ngufu ziteganyijwe kuzabyazwa amashyanyarazi zirimo imirasire y’izuba
na Nyiramugengeri, n’izindi ngomero zitandukanye.
Source:Igihe.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire