Ikoranabuhanga mw’itumanaho ryibanda ku gukoresha Telefone,
interineti byifashisha ahanini ibyogajuru n’ibindi bikoresho bigezweho byagize
uruhare runini mu kurinda iyangirika ry’ibidukikije by’umwihariko amashyamba
yatemwaga kugirango haboneke ibikoresho by’ibanze mu gukora impapuro zo
gukoresha mu buzima bwa buri munsi.
Mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda no mu bindi bihugu byinshi
bya Afurika byakoreshaga itumanaho ryo mu magambo gusa abatumanaho bihuriye
cyangwa batumye abandi, ukeretse ibibihugu nka Misiri yatangiye kwandika mu
bihe bya kera.
Muri icyo gihe wasangaga ibihugu byinshi bya Afurika bigizwe
n’amashyamba y’inzitane, ababituye bakabonera imvura kugihe, ikirere kimeze
neza, inyamanswa zororoka n’ibindi byiza byinshi bikomoka ku mashyamba.
Mu gihe cy’ubukoroni na nyuma yaho ibihugu byinshi bya Afurika
aharimo n’u Rwanda byakoreshaga kenshi impapuro, itumanaho ry’umunwa ku wundi
by’umwihariko ariko akenshi itumanaho ryakoreshaga ibintu bifati byanditseho.
Kuva aho Afurika itangiriye gukoronizwa haje uburyo bushya bwo
gutumatumanaho, kubika amabanga ya leta n’ay’ibigo bitandukanye hakoreshejwe
impapuro.
Kuri ubu kuberako ikorana buhanga mw’itumanaho rikataje, ikoreshwa
ry’impapuro riragenda ricika, himakazwa gukoresha za mudasobwa mu kubika no
kwandika inyandiko zitandukanye, ndetse interineti na telefone
mugutumatumanaho.
Muri iki gihe Leta zitandukanye zo muri Afurika zibinyujije mu
bigo byazo bishinzwe ikoranabuhanga na za Minisiteri zibishinzwe, barakangurira
abaturage b’ibihugu byabo gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri
munsi, mu Rwanda amabanki ni bimwe mu bigo bimaze kubyuma neza .
Iyo tuvuze uruhare rw’itumanaho mu kwangiza ibidukikije
by’umwihariko amashyamba, ntiwasiga ibijyanye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu
nabwo byagiye bugira uruhare mw’iyangizwa ry’ibidukikije(amashyamba) hacibwa
imihanda, za gare, amasitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli n’amasitasiyo y’ibiti
mu gihe hari hagikoreshwa za gariyamoshi akoresha umuriro ukomoka ku ngiga
z’ibiti n’ibindi byose byakorwaga hagamijwe kunoza itumatumanaho ry’ibihugu,
uturere n’ibindi.
Muri gahunda z’icyerekezo cy’ikinyagihumbi (MDGs) y’umuryango
w’abibumbye kurengera ibidukikije harimo amashyamba ni imwe mu ntego z’iki
cyerekezo.
Urubuga rwa wikipedia rugaragaza ko byibura hegitari miliyoni 13
kumwaka zishiraho ibiti, ahanini kubera ibikorwa bya muntu harimo gusaha aho
batura, aho guhinga, ibiti n’imbabyo gucana cyangwa kohereza mu nganda
n’ibindi.
Vénuste KAMANZI/ibiriho.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire